Ishuri rya GS APE RUGUNGA ryashinzwe n’ababyeyi guhera mu 1971, baryubaka mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, mu kagali ka Kiyovu. Ni ishuri ryiza ryisanzuye ryizemo bamwe mu bayobozi beza bayoboye u Rwanda, kugeza ubu rikaba ritanga Uburere n’uburezi bijyana n’umuco na siporo.
Muri iyi nkuru yacu tugiye kubagezaho amwe mu makuru y’ingenzi wamenya ku ishuri rya GS APE RUGUNGA rimaze imyaka 55 rivutse.

GS APE RUGUNGA iyoborwa na Bwana Crescent Karerangabo umuyobozi mukuru mu ndimi z’amahanga twita HeadTeacher. Iki kigo gifite ibyiciro by’uburezi bitandukanye, harimo: icyiciro cy’incuke(Nursery), Icyiciro cy’amashuri abanza(Primary), icyiciro rusange ( O’level) ndetse n’icyiciro cy’amashami (A’Level) mu mashami ishuri rifite harimo: Amasiyansi yose (all sciences)), Indimi (Languages),ubugeni (arts and humanities) n’icungamutungo (accounting).



Burya amaso yerekwa bicye ibindi akibonera, dushobora kwandika imikarago itabarika kubera ibyiza twahabonye. Reka tubabwiremo bicye ibindi namwe muzashake akanya muhanyarukire mwirebere.

Ukigera mu Kiyovu cy’i Nyarugenge umuntu wese wabaza ishuri ry’igenga rya GS APE RUGUNGA ntiyazuyaza kuhakwereka kubera amateka ryagiye ryandika mu gutsindisha abanyeshuri benshi ndetse no gutwara ibikombe bitandukanye mu mikino itandukanye.

Urugendo rwacu tukigera mu kigo twaruhereye ku biro bikuru by’ishuri, twakirwa n’umukozi ushinzwe kwakira ababagana (Receptionist) yatwakiriye neza atubaza ikitugenza tumubwira ko tuje gusura ishuri ngo tumenye amakuru yaryo y’ibanze, maze atubaza amakuru twifuza tumubwira ko agendanye n’imyigire ndetse n’imiyoborere.

Uyu mudamu yahise atwohereza ku muyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo Bwana Placide NIYOYITA ngo adusobanurire ibyo twifuza byose bijyanye n’amasomo. Bwana Placide tumugeze imbere yatwakiranye ubwuzu aduha ikaze maze atwemerera kumubaza ibibazo byose twifuza bijyanye n’amasomo.

Ku ikubitiro twari dufite amatsiko yo kumenya umubare w’abakozi bicyo kigo dukurikije ubunini bwacyo, maze Umuyobozi ntiyazuyaza gutekereza ahita adusubiza ko ikigo kirimo abakozi 75, harimo abarimu 50. turongera tuti” ubwo mufite abanyeshuri bangana iki?” Umuyobozi atubwira ko ikigo kimaze kwakira umubare w’abanyeshuri basaga 1012 kugeza aho igihembwe cya kabiri kigeze. Abo banyeshuri bigira mu byumba by’amashuri bisaga 75 biri ku butaka bw’ishuri.

Nta muntu wava mu biganza by’umuyobozi ushinzwe amasomo atamubajije ibigwi by’iki kigo mu mikino cyane ko cyabaye ubukombe muri siporo y’amashuri. Bwana Placide ati” ku kijyanye n’imikino byo turayoboye mu Rwanda hose kuko nta kigo kiturusha ibikombe byinshi byaba iby’imbere mu gihugu cyangwa mpuzamahanga. Ibikombe byo sinabivuga ngo mbirangize ariko icyo mwamenya nuko duteza imbere imikino yose harimo n’umuco ati; nkuyu mwaka twashyize imbaraga mu mikino itatu ariyo: Football, Basketball na Volleyball kugira ngo tubone uko duhatanira ibikombe kandi turizera ko iyo mikino yose haba ku bahungu n’abakobwa tuzatwara ibikombe byose.” aha twahise twikanga maze tumubaza icyo bishingikirije gituma bizeza abakunzi ba GS APE RUGUNGA ibikombe byose, maze nawe atazuyaje atubwira ko bafite abakinnyi beza bateguye kandi impamvu ituma babona abakinnyi aruko ntawe baheza kandi umunyeshuri uharerewe abona ubumenyi akanazamurirwa impano yose afite abifashijwemo n’abatoza beza babyigiye babifitiye ububasha. aho nta gushidikanya twahise tumubwira tuti” niba muzana abatoza bafite impamyabushobozi mu butoza muratwemeje mutwereke aho Umuyobozi mukuru w’ikigo ari tumwibarize ibijyanye n’imiyoborere kuko imyigire, imikino n’umuco turayamanitse pe”



Umuyobozi ‘ikigo wungirije yadushimiye maze araduherekeza n’umutima mwiza atwereka aho ibiro by’umuyobozi mukuru biri natwe turinjira dusanga umuyobozi arahari aduha ikaze turabanza tuganira duseka nk’abaziranye bitewe nuko uwo mugabo azi kuganira cyane kandi aha agaciro uje amugana wese.
Tugeze mu biro twumvise ibyiza turi kubona muri GS APE RUGUNGA tutakomeza kubyihererana hato mutazagira ngo twabihimbye, maze dusaba umuyobozi ko yaduha ikiganiro kigufi mu mashusho maze nawe atazuyaje aratwemerera nuko ducana camera zacu tumutunga micoro arirekura aratuganira.

Umuyobozi w’ishuri Bwana Crescent KARERANGABO, mu butumwa yaduhaye yavuze cyane ku ishusho rusange y’ikigo ayoboye yongeraho ko ikigo gitanga uburere bushingiye ku mico myiza(Discpline), bagatanga uburezi nkuko bwateguwe, yavuze ko batita kuri ibyo gusa ahubwo bibanda no gukuza impano z’abana bakabihuza n’ubuzima rusange cyane cyane bibanda ku mikino itandukanye, aho baha uburenganzira bakanaha uburyo abana bakagaragaza impano zabo kuburyo ishuri ryabo rihagaze neza muri urwo ruhande.

Umuyobozi yasoje ubutumwa bwe ashishikariza ababyeyi n’abana bifuza kugana iri shuri ko imiryango ikinguye, avuga ko kurerera muri GS APE RUGUNGA uticuza kuko hari byinshi abana bahabonera, bahigira bizabateza imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Nyuma y’ibyo niyumviye mbwiwe n’abayobozi ndetse nibyo niboneye n’amaso yanjye narenzaho akanjye kagira kati” Kutarerera mu ishuri rya GS APE RUGUNGA n’ukunyagwa zigahera”
Nshuti basomyi bacu reka twe kubabwira byinshi, turabasaba ko ibindi tutavuze namwe mwazaza mukihera ijisho hanyuma icyo twabeshyemo mukatunyomoza mu butumwa mwandika aho hasi muri comenti.
TURABASHIMIYE!!
