Ikipe y’abakobwa ya APE Rugunga yo mu Karere ka Nyarugenge izahagararira u Rwanda mu Irushanwa ry’Abatarengeje imyaka 15 “African Schools Football Championship 2025” rizabera muri Uganda mu kwezi gutaha, nyuma y’uko yegukanye ibikombe ku rwego rw’igihugu.
Ku Cyumweru, tariki ya 9 Ugushyingo 2025, kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu, amakipe y’amashuri umunani arimo ane y’abakobwa n’ane y’abahungu yakinnye imikino ya nyuma, nyuma yo kwitwara neza mu mikino ibanziriza iya nyuma yari yakinwe mu mpera z’icyumweru cyabanje.
Mu bakobwa, APE Rugunga yo mu Karere ka Nyarugenge yegukanye igikombe itsinze CFG Rwamagana penaliti 3-2 nyuma yo kunganya ubusa ku busa.
Muri ½, APE Rugunga yari yanyagiye GS Mugombwa yo mu Karere ka Gisagara ibitego 6-0 naho CFG Rwamagana itsinda PS Baptiste yari ifite igikombe giheruka, ibitego 3-2.
Abakinnyi bitwaye neza mu bakobwa bose biga mu ishuri rya Ape Rugunga, ni umunyezamu Igisubizo Fridaus, Impano Ange watsinze ibitego byinshi na Mukaniyonsenga Christella wabaye umukinnyi w’irushanwa, bose bafite imyaka 14.
APE Rugunga izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika izabera muri Uganda tariki 6-9 Ukuboza 2025.
Iyi mikino itegurwa ku bufatanye bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino n’Umuco mu Mashuri (FRSS) ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).


















FUNGURA HANO UREBE PENALITI ZAYIHESHEJE GUTARA IGIKOMBE


