GUHUZA UBUREZI N’IMIKINO MURI GS APE RUGUNGA NIYO MVANO Y’ITSINZI MURI BYOMBI?

Ikigo cy’amashuri cya Gs APE Rugunga ni kimwe mu bigo byatsindishije abana benshi mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025 ku kigero cya 95%, byemera ko amasomo na siporo ari ibintu bijyana mu kuzamura imyigire y’umwana akabasha gutsinda neza mu ishuri.

Muri iyi nkuru yacu tugiye gusesengura uburyo uburezi buhuzwa n’imikino bigatanga umusaruro muri byombi ku kigero gishimishije mu kigo cya Gs APE Rugunga.

Iyo utembereye hirya no hino mu muyi wa Kigali, ukabaza ibigo byigenga bizwi cyane, ku isonga uhasanga ishuri rya Gs Ape Rugunga imaze imyaka irenga 54 itanga ubumenyi, kuko mu mwaka wa 1971 nibwo iri shuri ryashinzwe. Kugeza ubu iki kigo gifite ibyiciro bitatu by’abanyeshuri bahiga birimo: Amashuri y’incuke, Amashuri abanza n’amashuri yisumbuye. 

UMUNYAMAKURU YAGIRANYE IKIGANIRO KIHARIYE N’UMUYOBOZI W’IKIGO WUNGIRIJE USHINZWE AMASOMO BWANA PLACIDE NIYOYITA.

Mu rwego rwo gushaka kumenya no gusobanukirwa ibanga ikigo cya Gs APE Rugunga gikoresha mu kuzamura Ireme ry’uburezi n’imikino icyarimwe, twegereye umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo maze aducira ku mayange umuvuno ukoreshwa.

Iyo utembereye hirya no hino mu baturage, usanga abenshi bibaza ukuntu ikigo cya APE Rugunga gihora gitwara ibikombe muri siporo zitandukanye, bakibwira ko iki kigo gishora imbaraga muri siporo gusa ahandi kikahibagirwa. Ni muri urwo rwego twifuje kwegera ubuyobozi ngo bushyire umucyo kuri byinshi byibazwa n’abantu batandukanye.

ISHUSHO YA GS APE RUGUNGA MU MYAKA ITATU ISHIZE NI IYIHE?

Mu myaka itatu ishize ikigo cya Gs APE Rugunga cyabonye ubuyobozi bushya 

Buyobowe na Bwana Crescent Karerangabo akaba umuyobozi w’ikigo n’abandi bafatanije kuyobora, abo baje bahasanga Umuyobozi ushinzwe umutungo Bwana Minani Desire uhamaze imyaka itari micye. 

Ku ngoma yaba bayobozi baje bimakaza umuco wo guhuza Uburezi na Siporo kugira ngo abana babashe gutsinda birushijeho, nkuko Niyoyita Pracide yabigarutseho mu buryo bw’imabare.

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo Bwana Placide Niyoyita yatangiye atubwira ishusho rusange ya Gs APE Rugunga ati” Iki ni ikigo cyigenga gifite abanyeshuri basaga 900, biga bataha umunsi ku wundi(External school)” akomeza avuga ko iki kigo kigira amashami yose ya siyansi mu cyiciro rusange cya O’level(Combinations of all Sciences), ndetse bakanagira n’amashami menshi mu cyiciro cya A’level.Pracide yavuze ko mu cyiciro cy’amashuri abanza mu mwaka wa 2024-2025 batsindishije ku kigero cy’ijana ku ijana 100%, mu cyiciro rusange O’level batsindisha ku kigero cya 89% naho mu cyiciro cyisumbuye cya A’level batsindisha ku kigero cya 91%.

ESE UBU BUDAHANGARWA BURI MASOMO, NO MURI SIPORO NUKO BIMEZE?

Ikigo cya Gs APE Rugunga uwavuga ibigwi byacyo mu gutwara ibikombe kuva gishinzwe mushobora kurambirwa, icyo nateguye kubabwira ntagisohoje, gusa icyo nababwira nuko iki kigo gifite ububiko cyahariye gushyiramo ibikombe n’imidari y’amashimwe begukana. Ubwo nabasaba kuzanyarukira mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, mu Kagali ka Kiyovu ndavuga aho ikigo cy’ubatswe mukihera ijisho ubwo bwiza bw’ibihembo batwaye  mu myaka 54 ishize.

Dutekereza gukora iyi nkuru twifuje ko tuganira ku bikorwa by’imyaka itatu ishize ubuyobozi bushya buhageze. Niyo mpamvu twongeye kwisunga Umuyobozi wungirije akatubwira ku budahangarwa iki kigo gifite mu gutwara ibikombe bene aka kageni.

Bwana Niyoyita yateruye ahera ku bikombe bisumba ibindi mu mashuri yo mu burasirazuba bwa Afrika bizwi nka FEASSA, avuga ko APE Rugunga imaze kwegukana ibikombe 4 birimo icya 2016,2017,2018 na 2025 baherutse kwegukana. Umuyobozi yavuze ibikombe by’imbere mu gihugu byo ari byinshi batwaye ariko nko mu myaka itatu ishize bamaze gutwaramo 6 ku rwego rw’igihugu birimo umwaka wa 2023-2024 aho batwayemo, umwaka wa 2024-2025 batwara ibikombe 2 ndetse nuyu mwaka wa 2025 utararangira bamaze gutwaramo ibikombe 2 birimo igikombe cy’abakobwa cya CAF Schools Shampionship mu batarengeje imyaka 15 ndetse n’igikombe gitegurwa na Federation ya Tennis mu Rwanda kigahuza amashuri mu mukino witwa Lawn Tennis.

GUHUZA UBUREZI N’IMIKINO MURI GS APE RUGUNGA NIYO MVANO Y’ITSINZI MURI BYOMBI?

Uvuze ibya APE Rugunga bwakwira bugacya, ahubwo reka mu gusoza iyi nkuru yacu turebere hamwe niba koko bishoboka ko umunyeshuri ashobora kwiga akanakina byose bikabyara umusaruro abifashijwemo na Gs Ape Rugunga?

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo Bwana Placide Niyoyita yamaze impungenge, ababyeyi babona ko umwana ukina umukino runaka asubira inyuma mu masomo ye.

Yagize ati’’ Iyo tuvuze uburezi n’imikino ndetse n’itsinzi ni ibintu bijyana mu gihe byashyizwe hamwe.’’ mu gusobanura iyi ngingo, Bwana Pracide yifashishije ibitabo by’abahanga, aho bavuga ko siporo ituma imiyoboro ijyana amaraso mu bwonko ikora neza bityo bigatuma ubwonko bubasha gutekereza no gufata mu mutwe ibyo mwarimu yigishije.

KUKI BURI MWAKA GS APE RUGUNGA IHORANA ABAKINNYI B’ABANYESHURI BEZA?

Ubuyobozi bwavuze ko bwakira abanyeshuri bose bavuye hirya no hino mu Rwanda, buri mwana bakamubaza impano yindi afite yunganira amasomo, maze bakamufasha kuyikuza, cyane cyane ko hari abarimu beza n’abatoza beza babihuguriwe baha umwana ubumenyi yifuza. Ikindi iki kigo gikorana bya hafi n’amakipe afite abakinnyi bakiri bato bakabazana mu kigo bakiga ariko banakina kandi bagatanga umusaruro, yakomoje ku munyeshuri bakundaga kwita Neymar akaba ariwe munyeshuri wabonye amanota ya mbere mu kigo cyose kandi yari umukinnyi wanasohocyeye ikigo mu mikino ya FEASSA mu mupira w’amaguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *